[imyidagaduro][fbig1][#e74c3c]

Mu gihe imyiteguro y’igitaramo kimurika Inzu itumganya umuziki ya The Mane Records irimbanije , ni nako n’abahanzi Nyarwanda bazataramira muri iki gitaramo bakomeje kwiyongera umunsi ku munsi.Kuri ubu mu bahanzi bazatarama muri iki gitaramo hAmaze kwiyongeraho Austin, Christopher na DJ Pius.

Uncle Austin nawe ari mu bazataramira abitabiriye ibyo birori
Nyuma yo gusanga abahanzi batumiwe badahagije, Ubuyobozi bwa The Mane bwahise bwongeramo undi mubare w’abahanzi nyarwanda bazataramira abakunzi  babo muri iki gitaramo.Ubusanzwe Safi Madiba naMarina babarizwa mu itsinda rya The Mane ni bo byari bizwi neza ko bazatarama muri iki gitaramo.

Christopher nawe ni umwe mu bazaba babukereye
Nyuma gato haje gutumirwa abahanzi nka  Active Group, Yvan Buravan, Riderman, King James ndetse na Queen Cha. Kuri ubu hiyongeyeho Uncle Austin,Christopher ndetse na Dj Pius nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa The Mane Bad Rama.

DJ Pius azaba ari mu bazasusurutsa imbaga izitabira iki gitaramo
Iki gitaramo cyo kumurika ku mugaragaro inzu ya The Mane ndetse no kwereka abafana abahanzi bayikoreramo barimo Safi Madiba ndetse na Marina kizaba ku matariki ya 23 na 24, Kibere mu karere ka Musanze no mu mugi wa Kigali.I Kigali kizabera muri Camp Kigali

Bad Rama um7yobozi wa The mane ari nawe uhagarariye itegurwa ry’iki gitaramo

Post a Comment

[trends][fbig2 animated][#8e44ad]
Powered by Blogger.