[imyidagaduro][fbig1][#e74c3c]

Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, Polisi y’igihugu hafashe abasore babiri umwe w’imyaka 22 n’undi wa 23 bashaka kuvunjisha amafaranga y’amayero 550 y’amiganano i Gikondo.
SSP Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yemeje aya makuru avuga ko aba basore bafashwe barimo gushaka kuvunjiisha aya mayero y’amahimbano.
Yagize ati “Aba bombi bafashwe ubwo bari barimo gushaka gukwirakwiza aya mafaranga y’amayero, aho bagendaga basaba abantu kubavunjira ngo babahe amafaranga y’u Rwanda hanyuma bo bazivunjishirize.
Mu gihe bari bamaze guha uwitwa Ntezimana Emmanuel amayero 550 aho bamusabaga kubavunjira amayero 500 gusa andi akayasigarana nk’inyungu, nyuma yaje kumenya ko amafaranga yahawe ari amahimbano abimenyesha Polisi, nibwo aba basore bahise bafatwa ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.”
Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje asaba abaturage kwirinda kwakira amafaranga badashishoje ngo bamenye niba ayo bahawe atari amiganano, abasaba kandi kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera no gushaka gukira vuba binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuko ari ho ababashuka bahera babafatira, bakabambura n’ibyo bari bifitiye.
Aba basore nibahamwa n’iki cyaha bazahanishwa ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko “umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti, akanayakwiza mu bandi, n’ubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).”

Post a Comment

[trends][fbig2 animated][#8e44ad]
Powered by Blogger.