[imyidagaduro][fbig1][#e74c3c]

Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yamaze abakunzi be amatsiko baribamaranye igihe kitarigito bibaza niba ntamukunzi yihebeye kurusha abandi yaba afite nyuma yuko yari akunze kugaragara mu bihe bya mbere yagiye asohokana n’abakobwa batandukanye bityo bikaba ingora bahizi kubamubahafi kumenya uwaba ari inkoramutima ye kurusha abandi.
Uyu muhanzi wubatse amateka mu muziki wa Afrika cyane cyane mu gihugu cya Nigeria ari nacyo akoreramo iibikorwa bye byinshi, kubera kumva ko abakunzi be bakeneye kumenya umukunzi nyawe yabahishuriye umukobwa ufite umwanya munini mu mutima we ufite akazina ka Chioma.
Uyu musore yavuze ko munshuti zose yagize z’abakobwa uyu Chioma niwe nshuti magara kuriwe kandi yizera ibihe byose,avuga ko uyu mwari ari umwe mubaje mu buzima bwe bakabuhindura bityo bigatuma afata umwanzuro wo kumukunda urukundo rukomeye kugeza naho yifuje ko bazabyarana umwana w’umuhungu akiyongera kubandi bana babiri uyu muhanzi yabyaye kubandi bakobwa batandukanye.
Ku itariki ya 10 Gashyantare 2018, Davido abicishije ku mbugankoranyambaga akoresha yemeje adashidikanya ko atakibarizwa mu bandi bakobwa babiri banamubyariye ahubwo afite uwo yari yarategereje akaba yaramaze kuboneka maze nawe amuha ikibanza gisesuye mu ndiba z’umutima we.
Davido ubusanzwe ni umuhanzi w’umunyaNigeria wamenyekanye mundirimbo zakunzwe nabenshi nka Aye irimo umuco w’Igihugu cye Fia ikunzwe muri iyi minsi,uyu musore kugeza ubu ari mukigero cy’imyaka 25 y’Amavuko akaba mu muryango we azwi nka Davido Adeleji Adeleke izina rye nyakuri yahawe n’ababyeyi.
KWIZERA Juvenal

Post a Comment

[trends][fbig2 animated][#8e44ad]
Powered by Blogger.