Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018 nibwo Sheebah Karungi yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Embeera Zo’ iyi yakoranye na Bruce Melody, icyakora iyi ndirimbo ikigera hanze Inyarwanda.com twabashije kumenya ko iyi ari indirimbo yari yaririmbwemo na Charly na Nina Sheebah Karungi yakuyemo agashyiramo Bruce Melody.
Aya makuru usibye kuyabwirwa Inyarwanda.com yaje kubona izi ndirimbo uko ari ebyiri ndetse ku buryo bwumvikana ko Sheebah Karungi yafashe icyemezo agakuramo aba bahanzikazi babanyarwanda agashyiramo Bruce Melody, amakuru ariko kandi yahamijwe na barinyiri uyu mushinga bahamije ko koko ariko byagenze nkuko Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina yabitangarije umunyamakuru.
Aganira na Inyarwanda.com Nina yashize amanga atangaza uko ikibazo cyagenze, aha Nina akaba yagize ati” Urumva twakoranye indirimbo ns Sheebah iranarangira, hari hasigaye gufata amashusho y’indirimbo yayo ariko hagati aho twari dufite nundi mushinga na Bebe Cool tujya Kampala tugiye kurangiza uwa Bebe Cool ngo tuzasubire kurangizanya umushinga w’indirimbo na Sheebah gusa umujyanama wa Sheebah yifuzaga ko twabanza indirimbo yabo cyangwa tukazikorana ntabwo byadukundiye ahubwo twakoze imwe.”
Uyu mukobwa yatanagaje ko batazi neza niba aricyo cyateye manager wa Sheebah kubakura mu ndirimbo bakoranye cyangwa niba hari indi mpamvu cyane ko batigeze babiganiraho, uyu muhanzikazi yatangaje ko nabo babyumvise ko indirimbo baririmbyemo yagiyemo Bruce Melody ariko ntabundi busobanuro babashije kubona, aha uyu muhanzikazi akaba yagize ati” Ni ukuri ntabyinshi navuga turabifuriza amahirwe masa Imana izabafashe indirimbo igere kure kandi ntamutima mubi ubwo nyine ntiyari iyacu.”
Post a Comment