Bruce Melody yinjiye mu irushanwa mu mwaka wa 2012 ubwo yafashaga abahanzi ku rubyiniro icyakora ntibyagoranye cyane ko muri 2014 yahise yinjira mu irushanwa nk’umuhanzi noneho uhatanira igikombe. Muri 2014 igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane cyegukanywe na Jay Polly maze Bruce Melody aba uwa gatatu. Umwaka wakurikiyeho Bruce Melody wari mu bahanzi bakunzwe yaje kongera kwitabira iri rushanwa ryegukanywe na Butera Knowless maze Bruce Melody aba uwa kabiri. Muri 2016 uyu musore yaje kongera kwitabira iri rushanwa aho ryegukanywe na Urban Boys icyakora bikarangira Bruce Melody abaye uwa gatatu.
SOMA INKURU IRAMBUYE HANO
Post a Comment