
Abahanga mubya politiki bahamya ko intambara y'isi ya gatatu ishobora kuzaba mugihe ibi
bihugu byombi byakomeza kurebana ayingwe
Abahanga mubya Politique barahanura intambara ya 3 y’isi.
Umwanditsi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba inzobere mu bya politiki ndetse akaba yarigeze no kuba umunyamakuru wa CNN, Frida Ghitis, mu nyandiko ye yasohotse kuri CNN, agaragaza ko hari ibintu byinshi biri kuba muri iki gihe, ku buryo nta wapfa kubifata gutyo gusa, ahubwo ko bifite ikindi bihatse.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2015, Ingabo za Turukiya zahanuye indege y’u Burusiya ku mupaka w’icyo gihugu na Syria, byongera umwuka mubi mu buryo butari bwitezwe.
Ni nyuma y’iminsi mike igitero cy’i Paris kibaye; igitero cya mbere gikomeye ku butaka bw’u Burayi kuva Intambara ya kabiri y’Isi yarangira.
Umurwa mukuru w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Brussels, na wo uragerwa amajanja, none igihugu kimwe mu binyamuryango bya NATO gihanuye indege y’u Burusiya.
Iyo ibi biza kuba mu gihe cy’intambara y’ubutita, hashoboraga gutegerezwa intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi. Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye ko habaho ibiganiro byihuse mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku Isi, mu gihe NATO na yo yahamagaje inama idasanzwe.
U Burusiya bwuje uburakari, bwise Turkey “Umuterankunga w’iterabwoba” maze Putin ayisezeranya “Ingaruka zikomeye”.
Ibi ni bimwe mu biheruka biri gushimangira amakimbirane akaze muri Isi ya none.
Nyuma y’ubwicanyi bw’i Paris, Papa Francis yavuze ko ibitero by’iterabwoba ari ibimenyetso by’ Intambara ya Gatatu y’Isi.
Nyuma y’ubwicanyi bw’i Paris, Papa Francis yavuze ko ibitero by’iterabwoba ari ibimenyetso by’ Intambara ya Gatatu y’Isi.
Reba bimwe mu bitwaro bikaze Turukiya yiteguye gukoresha mu ntambara nubwo Uburusiya nabwo butoroshye



Post a Comment