
Perezida Kagame asanga kuba ubutegetsi bwa Donald Trump butari guha umwanya munini Afurika muri gahunda zabwo, bishobora kuba ikintu cyiza kuko byatuma n’abantu bari barambirije ku nkunga z’amahanga batangira gutekereza uko bakwibeshaho aho gutekereza icyo undi muntu aza kubakorera.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru NewAfrican Magazine cyagarutse cyane kuri politiki mpuzamahanga by’umwihariko umubano wa Afurika n’amahanga ndetse n’intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside.
Perezida Kagame yavuze ko atungurwa cyane n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye gusa ko rutaragera aho rwifuza. Ashimangira ko intambwe ikiri ndende ngo iterambere rwifuza rigerweho.
Ku bijyanye n’umubano wa Afurika n’amahanga, Perezida Kagame yagarutse ku buryo Abanyafurika badafatanya hagati yabo mu gihe ibindi bihugu by’amahanga byo bikataje mu mikoranire. Ati “ Birasa n’aho dutegereje undi muntu ngo abiduhe nk’impano”.
Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko agiye kugabanya inkunga igihugu cye cyateraga imiryango itandukanye irimo iyatangaga ubufasha muri Afurika.
Muri gahunda za Perezida Trump zo gushyira imbere inyungu z’Abanyamerika mu cyo yise “America First”, mu ngengo y’imari y’igihugu, harimo kugabanya amafaranga igihugu cye cyohereza mu mahanga, hakavaho nibura miliyoni $650 mu myaka itatu iri imbere.
Kuri ibi, Perezida Kagame asanga nta mpungenge bikwiye gutera. Ati “ Ibyo mbibona mu buryo bwinshi. Inkunga z’ibikorwa by’ubutabazi nta kabuza zifite akamaro gakomeye kuko zikemura ibibazo by’ako kanya. Ibyo niko bikwiye gukomeza kugenda kuko zirokora ubuzima kandi ndizera ko nta gabanuka rizabaho ku nkunga itangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa by’ubutabazi.”
Gusa ahubwo yashimangiye ko igikwiye gutera ikibazo ari uburyo zitangwamo ndetse n’uko zikoreshwa, ati “Zigamije kuzamura ibihugu byacu cyangwa ni uburyo bwo kunyeganyeza politiki z’ibihugu byazakiriye kugira ngo zijyanye n’ibyo abazitanze bashaka, aho kuba ibyo dushaka?”
Post a Comment