[imyidagaduro][fbig1][#e74c3c]

Mu Rwanda uko iterambere rirushaho kwaguka ni nako impano zitandukanye zirushaho kuvuka ndetse n’izindi zikaguka. Richard Mwizerwa ni umunyabugeni wemeza ko uyu mwuga unamwinjiriza amafaranga ndetse akanasaba ababyeyi gufasha abana babo kuzamura impano bifitemo.
Richard Mwizerwa yakomeje atubwira ibyo amaze kugeraho kubera uyu mwuga. Yagize ati:"Ibyo maze kugeraho ni uko ubu mfite kompanyi ikora ibijyanye na visual arts, interior design and paintings...Portraits ziba zitadukanye ibiciro bitewe n'uko ingana ariko iya menshi maze kugurisha yaguzwe $1000."
Richard
Mwizerwa agurisha ibihangano bye ku biciro bitandukanye
Twifuje kumenya impamvu yahisemo gukora portrait ya The Ben n’iya Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda, Richard Mwizerwa asubiza muri ubu buryo:
His Excellency is my role model (Nyakubagwa Perezida ni icyitegererezo cyanjye), ndamukanda kuva kera ndi umwana numvaga nimara gukura nkora art by’umwuga nzakora portrait ye nini ari nka kwa kundi iyo uri umwana uba wumva ufite nk’inzozi nini uzakora... The Ben nawe ni umuhanga ufite byinshi wamwigiraho nk’umuhanzi, iyo muganira aguha courage n’izindi nama zagufasha mu buzima. Aha namukoreye live portrait ubwo yazaga gusura studio yacu, agiye kugenda musaba ko namukorera portrait mu minota mike itarenze 15min, ni yo mpamvu…
Richard
Richard yashushanyije The Ben barebana
Si ugushushanya gusa, Richard Mwizerwa akora n'ibyitwa 'Home Interior Design'. Ibyo akora muri home interior design hazamo kuba nk’umuntu yamuha inzu akayikorera 'interior design' hari nk’ibikoresho byo mu nzu (intebe, ameza, ibitanda…) akeneye akaba yazigura akazishiramo.
Bime mu bishushanyo bya Richard
Nk’uko umuntu wese mu byo aba akora hari urwego runaka aba yifuza kuzageraho, Mwizerwa Richard we mu mpano ye yifuza ko iyi mpano yazagira akamaro rusange. Yagize ati: “Impano numva nzakora ibishoboka igatera imbere kugira ngo igirire akamaro n’abandi muri rusange.” Kuko Richard Mwizerwa yagize amahirwe ababyeyi be bakamenya impano afite akiri muto yagize ubutumwa agenera ababyeyi babuza abana babo gukurikira impano zabo. Yagize ati:
Ababyeyi babuza abana gukurikira impano zabo nababwira ko ahubwo bakishimira ko babonye impano y’umwana bakamufasha ko yatera imbere, aho kumubuza ahubwo bakamufasha uko yayikora bitamubuza kwiga kuko abenshi niko babitekereza, ahubwo bakamuha wenda timetable y’uko yazajya ako ibijyanye n’impano ye nyuma y’amasomo kuko kwiga nabyo bimufitiye akamaro.

Post a Comment

[trends][fbig2 animated][#8e44ad]
Powered by Blogger.