Amavubi agiye kubona umutoza wa 10 mu myaka umunani

Kuri ubu Ikipe y’Igihugu nta mutoza ifite ndetse izongera gusubira mu kibuga mu marushanwa mpuzamahanga nyuma y’Igikombe cy’Isi, muri Nzeri ihura na Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019 kuko ari imbonekarimwe kuyibona ikina imikino ya gicuti iteganwa na FIFA iri no kuba muri iki gihe.

Ushinzwe siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minispoc; Bugingo Emmanuel, yatangarije IGIHE ko hatangiye gushyirwaho ibizagenderwaho mu gutoranya undi mutoza ugomba kuzahabwa Amavubi n’inshingano azaba afite kandi ngo azaboneka vuba.
Yagize ati “Twatangiye kurebera hamwe ibyo agomba kuba yujuje, turacyabiganiraho. Ndatekereza ko mu gihe cya vuba dutanga amatangazo ababishoboye kandi bazaba bafite imyirondoro bwite dushaka, bazatanga kandidatire zabo zisuzumwe.”
Umutoza uzahabwa akazi ko tuyobora Amavubi mu marushanwa ari imbere, azaba abaye uwa 10 mu myaka umunani gusa.
Iri hinduranya ry’abatoza rya hato na hato ni kimwe mu bishyirwa ku isonga mu bituma umupira w’amaguru mu Rwanda udatera imbere kuko ugerageje gutangira kwinjiza mu bakinnyi imikinishirize ye ahita agenda, undi uje akazana indi ye mishya, abakinnyi bagahora biga ntibabone umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Bugingo avuga ko kenshi biterwa n’abatoza ubwabo kuko hari abaza bameze nk’abashaka inzira zibageza mu yandi makipe akomeye ariko hakaba n’abandi batoranywa bibeshyweho nta bushobozi bafite bikaba ngombwa ko bahagarikwa.
Ati “Ikibazo cy’abatoza bataramba sintekereza ko kiba mu Rwanda gusa. Ni imiterere y’amasezerano, ashobora kugenda atarangiye cyangwa natwe tukaba twamuhagarika atararangira. Gusa abenshi bagenda ku bushake bwabo. Hashobora kuba hari abaza baranasabye ahandi twe tutabizi, nyuma akabona baramuhamagaye.”
Yakomeje agira ati “Abenshi bagenda batanatubwiye niba aho handi bamuha ibirenze ibyacu, tuba twanaganira wenda natwe tukagira icyo tumwongerera. Ubundi birababaje kuko guhora muri ibi ntabwo bidushimisha ariko na none ntabwo mbifata nk’aho ari ishyano riba ryaguye, ni imiterere y’amasezerano n’imiterere ya siporo.”

soma inkuru irambuye hano

Post a Comment

[trends][fbig2 animated][#8e44ad]

Post a Comment

Powered by Blogger.