Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwemeye amakosa yabayeho ubwo bigishaga abakobwa gukama bakoresheje akadobo kavamo OMO mu mwanya w’icyansi cyangwa inkongoro bisanzwe bikoreshwa mu muco Nyarwanda.
Nyuma y’amafoto atandukanye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga abakobwa 20 bari mu mwiherero inyamata aho bagiye gutorezwa umuco w’Igihugu no gukorerwa ibindi bizamini by’ubuzima kugira harebwe niba ntaburwayi cyangwa ikindi kibazo baba bafite mu mubiri.
Kuba hagaragaye amafoto bigishwa gukama bifashisha akadobo kavuyemo OMO byakuruye impaka mu bantu bavuga ko bibabaje kuba haba harikwigishwa umuco nyarwanda bagakoresha akadobo ndetse akarusho kanavuyemo isabune.
Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ku cyumweru bajyanwe ahari inka zororwa na Hotel Golden Tulip bahabwa utudobo tuvamo isabune ya ‘Omo’ baba aritwo bakamiramo.

Amakuru atandukanye akubiyemo ibitekerezo by’abaturage bakurikirana iri rushanwa,ubwo yatangiye kugenda acicikana kumbugankoranyambaga byatumye habaho kwigaya ndetse bemera ko bakoze amakosa banasaba Abanyarwanda imbabazi zibyabaye.


Post a Comment