Perezida Jacob Zuma wari umukuru w’igihugu cya Afurika y’epfo kuva mu 2009, yatangaje ko yeguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018 nyuma y’igihe gito cyane cyari gishize avuze ko adashobora kwegura.
Kumunsi w’Ejo niho yari yavuze ko ari busubize iki kifuzo cy’ishyaka rye, ahagana saa kumi n’ebyiri ajya kuri Televiziyo asobanura ko azegura nyuma y’amezi atatu nk’uko yari yabisabye.
Yakomeje avuga ko azakomeza gukorera Afurika y’epfo n’ishyaka rya ANC kandi ko atakwemera ko hagira amaraso ameneka mu gihugu cyangwa ishyaka rigacikamo ibice kubera izina rye.
Ni nyuma y’igitutu gikomeye cyari kiri kuri uyu mugabo w’myaka 75 aho ishyaka rye rya ANC rimushinja ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu aho bari bamuhaye amasaha 48 yo kwegura atabikora bagatorera kumutakariza icyizere akeguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Jacob Zuma mbere y’uko atangaza ko yeguye yari yabanje kuvuga ko nta kintu kibi asanga yakoze ndetse atabona impamvu n’imwe akwiye kuva ku butegetsi by’igitaraganya nkuko yabisabwaga n’ishyaka rya ANC. Aganira na SABC, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yari yagize ati “ Nta kuri bafite, ntabwo bari kumpa impamvu igaragara isobanura impamvu nkwiye kwegura.”
Zuma yazamutse mu 2007 afata ubuyobozi bw’ishyaka ANC asimbuye Thabo Mbeki,2009 atorerwa kuba Perezida wa South Africa kuri manda y’imyaka itanu yongerwa rimwe.
Yegujwe mbere y’uko manda ye ya kabiri irangira,bikaba biteganyijwe ko azasimburwa na Cyril Ramaphosa wari Visi Perezida uherutse no gutorerwa kuyobora ANC.


Post a Comment